Ikibazo cy’ubukonje mu nzu (Humidité) cyabujije benshi umutuzo cyazaniwe umuti uvuye mu Bubiligi

Ikibazo cy’ubukonje mu nzu (Humidité) bwangiza inkuta z’inzu cyane cyane mu gice cyo hasi ugasanga irangi n’isima byari byometse ku matafari biromoka, gihangayikishije benshi mu bubatsi ndetse na ba nyiz’inzu kuko uretse kuba giteza umwanda, kinabangamira cyane uburambe bw’inzu. Abahangayikishijwe n’iki kibazo ariko ubu hari icyizere ko baba bagiye gushyirwa igorora.

Akenshi iki kibazo kigaragara ku nzu zubatswe mu buryo bugezweho ndetse hanakoreshejwe ibikoresho biramba nk’amatafari ahiye cyangwa borokesima (bloc-ciment), kuburyo atari ibireba gusa abubakisha rukarakara cyangwa ibindi bamwe bafata nk’ibikoresho bitaramba. Ibi ariko ahanini ngo biterwa no gukoresha ibikoresho nk’umucanga bitujuje ubuziranenge kuko ubusanzwe biba byakabanje gupimwa. Somo ibindi

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Résoudre : *
22 × 11 =